Amwe mu makosa bashyira kuri Rwabugili ni aya :
1. Gutsindira umwami amuha Kanjogera ho umugabekazi badafite aho bahuriye, kandi n'uwo mukobwa akomoka mu bwoko butanga abagabekazi kandi bukomeye;
2. Kuba uwo Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w'ubura bwe yabyaranye na Rwabugili witwa Musinga. Yarangiza akamuha Rutarindwa ngo amubere umutsindirano.
3. Rwabugili yirengagije ihame ry'ubwiru ryavugaga ko iyo umwami yimye adafite umubyara, bamushakira undi wo mu muryango wabo wa hafi, kandi wo mu bwoko buramukiwe gutanga Abagabekazi, ikiyongereye kuri ibyo, ni uko uwo bagombaga kumuha yagombaga kuba nta mwana w'umuhungu ahekeye umwami watanze.
Aha bikaba bigaragara ko Rwabugili yirengagije ibi, agaha ubwami umuhungu we Rutalindwa, akamuha umugabekazi w'Umwegakazi, kandi abari batahiwe mu Bugabekazi bari Abakono, kandi Rutalindwa yari n'umuzanano (ntabwo yari uwa Rwabugili, ni uwo Nyiraburunga yatahanye kwa Rwabugili) igikomeye kuri ibyo ni uko yamuhaye Kanjogera nk'Umugabekazi w'umutsindirano, kandi ahetse umuhungu w'ubura bwe Musinga, kandi cyaranaziraga mu bwiru bw'iyimikabami.
Abega babonye Rwabugili akoze ibyo, bariyamirira bati "ni mumureke ingoma itashye i Bwega, igisigaye ni uguhirika Rutarindwa, hakima umwana wacu ariwe Musinga".
Uwo mugambi wacuzwe ahanini na Kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko n'umuhungu wabo Rwidegembya rwa Cyingenza cya Rwakagara.
Uburyo bakoresheje akaba ari ubu bukurikira:
Ubwa mbere : Kumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye aribo : Bisangwa, Sehene, Mugugu wa Shumbusho na Muhamyangabo.
Bisangwa yoherejwe i Shangi kurwanya abasirikari bari baravuye muri Kongo yari ubukonde bwa Lewopolidi II, umwami w'Ababiligi, bayobowe na Liyetona Sandrart.
Bisangwa arahagwa mu gihe bamwe bahungaga barimo bene Rwabugili, we ati "mpunze mva mu mahanga ngana i Rwanda, byakumvikana, none ubwo ndi mu Rwanda ahandi nahunga ngana ni he?".
Nuko yanga guhemuka, yiyahura asatira Umubiligi liyetona Sandrart, amukubita isasu mu gahanga, Bisangwa agwa aho, amaze kuvuga ngo "uwanyoye amata y'ibwami ayishyuza amaraso".
Yari umutware w'Ingangurarugo.
Sehene wari umaze kugabana ibya mukuru we Bisangwa. agira inama Mibambwe IV Rutalindwa yo kwikiza Musinga amwica, kugira ngo ijuru ry'ibwami ryari ryuje ibihu by'inzangano n'ubutiriganya ritamuruke, ariko biba kugosorera mu rucaca : Mibambwe IV Rutalindwa yumvaga atatinyuka kwica murumuna we.
Ingenza ntizatinze kubigeza ku Bega.
Ni bwo Kabare ateze umutego Sehene, aramushukashuka amujyana ahiherereye, nuko amuteza abo yararitse, baramusingira baramuniga, Sehene apfa atyo nta rusaku.
Mugugu wa Shumbusho : Kanjogera, Kabare na Ruhinankiko babanje kumwangisha umwami Rutalindwa, Rutalindwa nawe yemera amabwire kandi mu by'ukuri bari bagamije kumuvutsa amaboko ya Mugugu wari umukomeyeho anamushyigikiye.
Abo Bega banashakaga kumutwara intara 2 yategekaga : Gihunya na Mirenge mu Gisaka, akahategekesha abamuhagarariye, ariko we agatura mu Burima (Nduga).
Abo Bega rero bohereza ingabo zo kumutsinda iwe.
Nawe agerageza kwirwanaho, abonye byanze asezerera bamwe, Abatware be bo bamukomeraho, abonye yagirijwe yanga kugwa mu maboko y'Abega, nuko yitwikira mu nzu hamwe n'abe n'abavandimwe be:
Semukamba na Karwanyi.
Mugugu yari umutware w'Abasa.
Muhamyangabo yari mwene Byabagabo akaba Umunyiginya w'umugunga.
Ni we wari ushinzwe urugo rw'umwami rw'i Kigali rwacungwaga na Musomandera muka Rutalindwa.
Uwo mugore yagiranye amatiku na Muhamyangabo, yumvisha umugabo we ko Muhamyangabo agomba gupfa.
Koko Rutalindwa atanga uwo mutware, atangwa hamwe n'umuvandimwe we Ndabahimye n'umuhungu we Mujuguri.
Muhamyangabo mu gihe bamujyanye bajya kumwica nibwo avuze iri jambo ati "ndi amakoma ngiye gusasira amakombe".
Yari azi ko Mibambwe IV Rutalindwa wari umaze kumutanga, azamukurikira bidatinze hamwe n'ibindi bikomerezwa.